Muhanga: Abarokotse Jenoside basanga kwibuka i Kabgayi bigenda biteshwa agaciro
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ho mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo basanga igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi kigenda giteshwa agaciro kandi aha ari ahantu hafite amateka mabi yagize ingaruka mbi ku gihugu cyose.
Ibi bakaba babivuze ubwo bibukaga Abatutsi bishwe mu mwaka w’1994 i kabgayi ku wa 2 Kamena 2012. Abafashe ijambo bakaba bavuze ko bibababaza kubona abajyaga bitabira ijoro ryo kurara ikiriyo cy’abazize jenoside baragabanutse none ubu bakaba basigaye ari mbarwa.
Akaba atari abitabira iryo joro gusa banenzwe kuko n’ubwitabire mu kwibuka nyirizima ku ya 2 kamena, nabwo bwanenzwe kuko abenshi mu bari bagize abitabiriye ari abanyeshuri boherejwe n’ibigo byo muri aka karere cyane ko Kabgayi ari kamwe mu duce tugizwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye byinshi mu Rwanda.
Bakaba banenze abaturage b’i Kababgayi kuko abenshi iyo uyu munsi ugeze usa naho ari umunsi w’ikiruhuko baba babonye. Umwe mu bafashe ijambo witwa Zouzou ati: “mu gihe twe turi kwibuka abacu n’uko twari tumerewe nabi mu 1994, abandi bo usanga biryamiye ukaba ari nawo mwanya baboneyeho wo gusura inshuti zaboâ€.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango “Ibukaâ€, Forongo Janvier nawe akaba yagaye ubwitabire bwagaragaye i Kabgayi.
Yagize ati: “iyo tuza kwibuka ari mu biruhuko byari kuba biteye isoni kubona ubwitabire bwacu. None se ubu ababyeyi b’aba bana baba baje aha bo barihe? Ikibabaje ni uko na benshi mu baje aha ari abaturutse hanze ya Muhanga; za Kigali n’ahandiâ€.
Forongo avuga ko kutibuka ari imwe mu ndunguro y’amahoro n’umutuzo, ati: “nitutibuka bizarangira twibagiwe kandi ibizakurikira kwibagirwa byo si byiza na busaâ€.
Yongeraho ko ibi bitagakwiye kuba kuko i Kabgayi ari hamwe mu hantu mu Rwanda hari harahungiye imbaga y’Abatutsi, babashije kurokoka ari benshi.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, akaba yavuze ko ubwitabire mu gihe cyo kwibuka, by’umwihariko i kabgayi butagakwiye kuba nk’uko bwagaragaye kuko aha ari ahantu hafite amateka mabi kandi adateze kuzibagirana, bityo rero ngo ni ngombwa ko buri wese akwiye kwibuka ibyahabereye.
Muri uyu muhango hakaba hibukijwe amateka yaranze Kabgayi ndetse n’icyahoze ari perefegitura ya Gitarama. Bakaba bagarutse ku mateka n’uruhare rwa kiliziya Gatolika yagize muri politike mbi y’u Rwanda.
Bakaba bagaragaje uruhare rwa Musenyeri Perodin wari i Kabgayi mu gihe cya gikoloni, uyu akaba ariwe wigishije ababaye abapereziza ba mbere b’igihugu Mbonyumutwa ndetse na Kayibanda nabo bakomokaga aha.
Aba bakaba bavugwaho kubeshya kuzana demokarasi mu gihugu, kuko nyuma bahindukiye bagakura ibidafite aho bihuriye nayo.