Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jun 6th, 2012
    Ubuvugizi | By gahiji

    Muhanga: Abarokotse Jenoside basanga kwibuka i Kabgayi bigenda biteshwa agaciro

    rwanda mapAbarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi ho mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo basanga igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi kigenda giteshwa agaciro kandi aha ari ahantu hafite amateka mabi yagize ingaruka mbi ku gihugu cyose.

    Ibi bakaba babivuze ubwo bibukaga Abatutsi bishwe mu mwaka w’1994 i kabgayi ku wa 2 Kamena 2012. Abafashe ijambo bakaba bavuze ko bibababaza kubona abajyaga bitabira ijoro ryo kurara ikiriyo cy’abazize jenoside baragabanutse none ubu bakaba basigaye ari mbarwa.

    Akaba atari abitabira iryo joro gusa banenzwe kuko n’ubwitabire mu kwibuka nyirizima ku ya 2 kamena, nabwo bwanenzwe kuko abenshi mu bari bagize abitabiriye ari abanyeshuri boherejwe n’ibigo byo muri aka karere cyane ko Kabgayi ari kamwe mu duce tugizwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye byinshi mu Rwanda.

    Bakaba banenze abaturage b’i Kababgayi kuko abenshi iyo uyu munsi ugeze usa naho ari umunsi w’ikiruhuko baba babonye. Umwe mu bafashe ijambo witwa Zouzou ati: “mu gihe twe turi kwibuka abacu n’uko twari tumerewe nabi mu 1994, abandi bo usanga biryamiye ukaba ari nawo mwanya baboneyeho wo gusura inshuti zabo”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango “Ibuka”, Forongo Janvier nawe akaba yagaye ubwitabire bwagaragaye i Kabgayi.

    Yagize ati: “iyo tuza kwibuka ari mu biruhuko byari kuba biteye isoni kubona ubwitabire bwacu. None se ubu ababyeyi b’aba bana baba baje aha bo barihe? Ikibabaje ni uko na benshi mu baje aha ari abaturutse hanze ya Muhanga; za Kigali n’ahandi”.

    Forongo avuga ko kutibuka ari imwe mu ndunguro y’amahoro n’umutuzo, ati: “nitutibuka bizarangira twibagiwe kandi ibizakurikira kwibagirwa byo si byiza na busa”.

    Yongeraho ko ibi bitagakwiye kuba kuko i Kabgayi ari hamwe mu hantu mu Rwanda hari harahungiye imbaga y’Abatutsi, babashije kurokoka ari benshi.

    Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, akaba yavuze ko ubwitabire mu gihe cyo kwibuka, by’umwihariko i kabgayi butagakwiye kuba nk’uko bwagaragaye kuko aha ari ahantu hafite amateka mabi kandi adateze kuzibagirana, bityo rero ngo ni ngombwa ko buri wese akwiye kwibuka ibyahabereye.

    Muri uyu muhango hakaba hibukijwe amateka yaranze Kabgayi ndetse n’icyahoze ari perefegitura ya Gitarama. Bakaba bagarutse ku mateka n’uruhare rwa kiliziya Gatolika yagize muri politike mbi y’u Rwanda.

    Bakaba bagaragaje uruhare rwa Musenyeri Perodin wari i Kabgayi mu gihe cya gikoloni, uyu akaba ariwe wigishije ababaye abapereziza ba mbere b’igihugu Mbonyumutwa ndetse na Kayibanda nabo bakomokaga aha.

    Aba bakaba bavugwaho kubeshya kuzana demokarasi mu gihugu, kuko nyuma bahindukiye bagakura ibidafite aho bihuriye nayo.


     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame says Global Challenges call for ‘UN Reform’

    Pope Francis Gift Symbolises ‘Dark to Success Journey’- Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED