Nyabihu: Bigishijwe uko bakumira ibyaha bahereye mu midugudu hanakirwa na Batayo ya 73
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyabihu yabaye mu mpera z’ukwezi kwa mbere, abagize ubuyobozi bw’aka karere bahuguwe uburyo bazajya bakumira ibyaha bahereye mu mudugudu nk’uko umuyobozi w’aka Karere Twahirwa Abdulatif yabidutangarije.
Kwegera abaturage bo mu midugudu hirya no hino no kuganira nabo ku bibazo byabo bya buri munsi ni bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo gukumira ibyaha. Ibyo byose bikaba bigamije kuzamura amahoro n’umutekano mu Karere ka Nyabihu.
Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bakaba barahuguwe na Procuraire Mugabo Deo Lambert. Ikindi bigiye hamwe mu nama y’umutekano ni ukunoza imikoranire hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’ubutabera. Ibyo nabyo bikaba byatuma imiyoborere myiza itera imbere.
Uretse igikorwa cyo kurebera hamwe uburyo umutekano w’akarere waba ku rwego rushimishije,mu nama y’umutekano habayeho n’igikorwa cyo kwakira ingabo za Batayo ya 73 yaje gukorera mu Karere ka Nyabihu isimbuye Batayo y’I 105 yari isanzwe ihakorera.