Subscribe by rss
    Friday 13 December, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jun 15th, 2012
    Latestnews / Ubuvugizi | By Aninta

    Kayonza: Abagize komite z’urubyiruko mu mirenge ntibumva impamvu leta ibuza abaturage gucuruza inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge

    Abagize komite z’urubyirukoBamwe mu bagize komite z’urubyiruko ku rwego rw’imirenge igize akarere ka Kayonza bavuga ko batumva impamvu leta y’u Rwanda ibuza abaturage bayo gucuruza inzoga ya Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda, kandi hari izindi nzoga zikaze cyane kuyirusha zicuruzwa mu Rwanda.

    Urwo rubyiruko ruhagarariye urundi rwabivugiye mu kiganiro rwahawe kuri uyu wa 13/06/2012 n’urwego rwa polisi ku ngaruka mbi z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Habineza Samuel yavuze ko inzoga ya Kanyanga bari kuyica mu Rwanda nyamara hari inzoga nyinshi zemewe mu Rwanda zishobora kuba zikaze cyane kuyirusha. Atanga urugero ku nzoga za Whisky avuga ko zibamo alcohol igera ku gipimo cya 40% cyangwa kinarenga.

    IP Emile Habumukiza wahaye urwo rubyiruko ikiganiro, yavuze ko kuba hari inzoga zikaze cyane kandi zemewe mu Rwanda, ari uko ziba zarapimwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RBS, kigasanga izo nzoga ubwazo atari ibiyobyabnge. Yongereyeho ko izo nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ari uko yanyoye nyinshi umubiri we udashoboye kwihanganira.

    Hari bamwe muri urwo rubyiruko bavuze ko bumva umuntu wafatanywe ibiyobyabwenge adakwiye gufungwa, basaba ko abantu nk’abo bajya bafashwa mu bujyanama kuburyo bajya benga kanyanga ifite ubuziranenge. Ibyo ngo byatuma abanyarwanda banywa inzoga yakorewe mu Rwanda aho gukomeza guteza imbere inganda zo mu bihugu by’amahanga bikora inzoga zikaze cyane.

    “Guhagarika kanyanga mu Rwanda ukemerera iyo hanze gucuruzwa mu Rwanda, uba uteza imbere ibihugu bizikora ukibagirwa abanyarwanda” uku niko Sebashoka Frank wo mu murenge wa Ndego yabisobanuye.

    Cyakora hari na bamwe muri urwo rubyiruko bavuze ko nta mpamvu n’imwe yo guha umwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda ngo ni uko byemewe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bavuga ko imirongo ya politiki y’u Rwanda itandukanye n’iy’ibyo bihugu, ariko by’umwihariko amateka yabyo akaba atandukanye ku buryo u Rwanda rwareka guhana abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge ngo ni uko bikoreshwa no mu bindi bihugu bituranye narwo.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED