Nyamyumba: abaturage bashima uburyo bacyemurirwa ibibazo
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu bashima uburyo ubuyobozi bw’umurenge bwita kubibazo babugezaho nyuma y’uko hari abandi bayobozi bahutaza abo bayobora.
Mu nama yahuje umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Habimana Martin n’abaturage b’utugari twa Rubona na Kinigi mu nama yo kubacyemurira ibibazo, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo iby’inka za Girinka bahawe zigapfa kimwe n’iby’abagabo bata abagore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba akaba yarafashije aba baturage gukemura ibibazo ndetse atanga inama ku bashakanye,aho yabasabye kwirinda ubuharike kuko aribyo bikunze kuba intandaro y’ibibazo byose biba hagati y’abashakanye.
Nyuma yo kugirwa inama, abaturage bavuga ko bashima uburyo ubuyobozi bafite bubegera bukabacyemurira ikibazo mu gihe abandi bayobozi hari ababahohotera bakabima ijambo, bavuga ko kubera imikorere myiza y’abayobozi bituma biyumvamo gahunda za leta.
Mu nteko y’abaturage yateranye taliki ya 13/12/2012 abaturage bongeye gusabwa kujya bahamagara abafite ababo bari mu mashyamba ya Congo muri FDLR kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabo, ndetse abaturage bahamagarirwa kwirinda ibihuha bibakura umutima basabwa kujya begera ubuyobozi kubyo batazi bakagirwa inama aho gukurwa umutima.
Umurenge wa Nyamyumba uri mu mirenge yegereye ikiyaga cya Kivu kandi benshi mubaturage batuye uyu murenge bakunze kujya mu gihugu cya Congo, bakaba bahamagarirwa kwirinda kugenda badafite ibyangombwa nkuko benshi mubavuye Congo bakunze kunyura muri uyu murenge, abaturage bagasabwa kujya batanga amakuru kubantu bose binjira mu murenge basanzwe batazwi kugira ngo batazabahungabanyiriza umutekano.





