Subscribe by rss
    Wednesday 03 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 28th, 2013
    Uncategorized | By gahiji

    Gatsibo: Indangangaciro yo kwigira yatumye biyubakira umuhanda

    Mu muganda usoza ukwezi wo ku itariki 25 Gicurasi 2013, abaturage b’Akarere ka gatsibo mu Mirenge ya Kiziguro, Muhura, Murambi na Remera, biyubakiye umuhanda uhuza iyo mirenge yose uko ari ine.

    Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yagejeje kubari bitabiriye uyu muganda yabanje kubashimira cyane ubwitange bagaragaje mu kwiyubakira ibikorwaremezo, agaruka ku ndangagaciro yo kwigara no kwihesha agaciro.

    Ruboneza ati:” iki gikorwa twikoreye ubwacu kiragaragaza ko n’ibindi byose tubyishoboreye, uyu muhanda wari umaze igihe kinini ubangamiye ubuhahirane hagati y’iyi mirenge yose ariko ubu ntibizongera, dukwiye gukomeza kwigira tudategereje akimuhana”.

    02

    Abaturage bari bitabiriye ibiganiro nyuma y’umuganda

    Mu nama isoza igikorwa cy’umuganda, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperence, mu kiganiro yatanze yashishikarije abaturage kurushaho kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, avuga ko byari bimaze kugera ku rugero rushimishije ngo kuko ubu Akarere kamaze kugera kuri 88% kavuye kuri 64.8%.

    Muri gahunda z’ubuzima kandi abaturage basabwe kwitabira gahunda yo kwisiramuza ku bushake kuko ari isuku kandi bikanagabanya ubwandu bwa virusi itera sida, abagore batwite n’abonsa bo basabwe kwitabira kurya inryo yuzuye bakora uturima tw’igikoni.

    Uyu muhanda wakozwe uturuka kuri kaburimbo ya Kigali-Nyagatare mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo ugahuza Imirenge ya Muhura,   Murambi na Remera. Uyu muganda kandi bikaba byari biteganyijwe ko witabirwa na Nyakubahwa Minisititri w’Intebe ariko biza guhinduka ku munota wa nyuma.
     

    Related News
    Tweet

    Opposition Politician Sets New Return Date and It Will Shock You

    Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

    Gisagara: Gushima no kunenga mu muhigo bizahindura imikorere yabo

    Rusizi: Kutamenya akari imusozi ngo byababeraga imbogamizi zo kugaruka mu gihugu cyabo

    Rusizi: Kutamenya akari imusozi ngo byababeraga imbogamizi zo kugaruka mu gihugu cyabo

    Former UK Premier pursues Investors to opt Rwanda’s corruption-free policy

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED