Umuvuduko w’akarere ka Ngororero mu iterambere nukomeze
Kuwa 1 Ukuboza 2011  komisiyo ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu turere tw’intara y’Iburengerazuba yasuzumye aho imihigo y’umwaka 2011/2012 igeze mu Karere ka Ngororero maze yishimira ibyagezweho. Â
Igikorwa cy’isuzuma cyabaye mu byiciro bibiri by’ingenzi : Gusuzuma amaraporo y’ibikorwa by’imihigo no gusura ibikorwa aho bikorerwa (kuri terrain). Ibikorwa byasuwe birimo inyubako y’uruganda rutunganya umusaruro w’imyumbati, pepinyeri za kawa, inyubako y’amashuri zitanga akazi muri Vision Umurenge Program ya Muhororo ; inzu y’ababyeyi yubatswe i Rubona mu murenge wa Gatumba, umudugudu wa Kidundu uri gutunganywa mu murenge wa Muhororo, laboratwari yubatswe i Rususa mu murenge wa Ngororero n’amaterasi y’indinganire arimo gutunganywa. Â
Isuzuma rirangiye Bwana Nyamaswa Emmanuel  wari uyoboye komisiyo yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yagize ati : « umuvuduko w’Akarere ka Ngororero si uwa none ; nyuma y’aho kaboneye abayobozi bashya impinduka mu iterambere ntizatinze kugaragara ariko nibongere umurego.» Nyamaswa yemeza ko bifite imvano ku matwara yo gukorera hamwe nk’ikipe (team work spirit).
Abitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ibikorwa bigomba gushyirwaho imbaraga ku buryo bw’umwihariko. Ibyo kikorwa ni : Kubaka imihanda ya kaburimbo kuri kilometero ebyiri, kubaka ubwanikiro bw’ibinyampeke mu murenge wa Hindiro, kubaka ibiro by’umurenge wa Gatumba na Ngororero, kubaka isoko rya kijyambere rya Gatega, gushyiraho ishuri ry’imyuga (TVET)  mu murenge wa Hindiro no kugura telefoni 419  zizifashishwa mu bikorwa by’irondo.
Umuyobozi w’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero yabitangaje, Bikorimana Jean Paul, avuga ko abagize iyi komisiyo ndetse n’abari mu nzego zishyira mu bikorwa gahunda z’imihigo biyemeje gushyira imihigo ku ngingo ya mbere ya buri inama ihuza abakozi bose b’akarere nibura rimwe mu cyumweru (management meeting).
Biyemeje kandi kurushaho kubyaza umusaruro amaterasi  ndinganire yakozwe, gushyira imbaraga ku ngamba zo kurwanya imirire mibi havugururwa uturima tw’igikoni n’ubuworozi bw’amatungo magufi, kurushaho kuvugurura urutoki, gushyira imbaraga mu kwihutisha  itangwa ry’amasoko no kunoza  itangwa rya za raporo (reporting system).
Ernest Kalinganire