Ruhango : abayobozi barasabwa kurangwa n imikoranire myiza
      Â
Abayobozi bakata gatau
Tariki ya 25 Gashyantare 2012 ku biro by’Akarere ka Ruhango habaye ubusabane bwo kwifurizanya umwaka mushya hagati y’Abayobozi n’Abakozi b’Akarere.
Ubu busabane bwahuriranye no kwizihiza umwaka umwe Abagize Komite Nyobozi na Biro z’Inama Njyanama bamaze botowe bakanarahirira kuyobora Akarere ka Ruhango.
Mu ijambo rya guveneri w’intara y’Amajyepfo Munyentwari Alphonse, yabanje gushima abakozi b’Akarere kuri iki gikorwa bateguriye abayobozi babo, avuga ko kigaragaza ko icyizere bagiriwe bari bagikwiriye.
Yakomeje avuga ko nubwo abakozi bagiteguye mu ibanga bakagitunguza abayobozi (surprise) kidatunguranye, kuko kigaragaza imibanire n’imikoranire myiza hagati y’abakozi n’abayobozi babo.
Munyentwari yasabye izi nzego gukomeza kurangwa n’iyi mikoranire myiza, kuko ariyo izatuma bagera kunshingano biyemeje.
Yasabye abayobozi n’abaturage ko ibyagaragaye muri iki gikorwa bigomba gufasha kurushaho kubaka ubumwe, kwesa imihigo, gukira no kuzamura imibereho y’abatuye akarere bose.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango MBABAZI François Xavier yashimye abakozi ku gikorwa bakoze cyo kwizihiriza umwaka abagize Komite Nyobozi n’Inama Njyanama y’Akarere bamaze batorewe kuyobora, avuga ko cyabatunguye, kandi kikaba kigaragaza gukorera hamwe biranga ubuyobozi n’abakozi.
Ubu busabane bwaranzwe no guhana impano hagati y’Abakozi b’Akarere batomboranye mu bucuti bwihariye buzwi ku izina rya « Cacahouète ». Bwabaye n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma harebwa ibyagezweho muri aya mezi 12 ashize, kureba ibiteganyijwe no gufata ingamba zo kongera umuvuduko kugira ngo bigerweho mu gihe cyateganyijwe.