Rwanda : RALGA igiye guhemba uturere dutatu twahize utundi mu guhanga udushya.
Hashize iminsi mike ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA ritangiye isuzumabikorwa ry’uturere, cyane cyane harebwa igikorwa cy’agashya muri buri karere. Ibi bikaba ari igikorwa cyahereye ku mishinga yagiye yoherezwa na buri karere, nyuma hakaza gutorwamo imishinga igera ku 10 yaturutse mu turere 10.
taliki ya 17/5/2012 igikorwa cy’isuzumabikorwa ry’udushya mu turere 10 dusigaye mu guhatanira igihembo RALGA izatanga, cyakomereje mu karere ka Rutsiro, aho itsinda ryatoranyijwe ku rwego rw’igihugu ryasuraga urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusebeya, ruherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Rusebeya, rukaba ari urugomero rwubatswe n’abaturage b’umurenge wa Rusebeya, binyuze muri koperative, ku nkunga y’akarere ka Rutsiro.
Urugomero rwa Rusebeya rwasuwe rukaba rurimo ibice bibiri, harimo igice cy’urugomero cyubatswe kumugezi wa Nyamakamba, n’igice cy’urugomero cyubatswe ku mugezi wa Satinsyi, umugezi ugabanya akarere ka Rutsiro na Ngororero.
Nyuma yo gusura ibice byombi itsinda riyobowe na Perezida Kayitani Charles umwarimu mu ishuri rikuru rya SFB, yatangajeko iki gikorwa cyo kugenzura udushya muri buri karere, kiri mu rwego rwo kureba niba ibyo utu turere twanditse dutanga imishinga niba aribyo biri mubikorwa.
Kayitani yagize ati†twaje kureba niba koko ibikubiye mu mushinga mu mpapuro aribyo biri no mu bikorwa cyangwa niba ari ukubeshya; kuko nyuma y’iri suzuma hazabaho gutanga amanota, nyuma uturere dutatu twa mbere mu icumi dusigaye turi guhatana, utwo dutatu tuzahembwaâ€.
Bimwe mu bibazo abaturage bagaragarije iri tsinda, harimo kuba nta mikoro bafite yo guhemba umutekinisiye ugomba kujya akurikirana izi ngomero akazisana mu gihe zangiritse, ndetse n’ikibazo cy’urugomero rwubatswe ku mugezi wa Satinsyi kugeza ubu rutagikora, nyuma yaho uyu mugezi wangirikiye.
Kuri ibi bibazo iri tsinda ryari ririmo n’abahagarariye minisiteri y’ibikorwa remezo, rikaba ryavuzeko bagiye kuzabyigaho bakareba icyakorwa, gusa bikazaba nyuma y’iri suzuma.
Uru rugomero rwa Rusebeya ibice byombi, rwuzuye rutwaye amafaranga asaga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda, naho iri suzumabikorwa rikaba rigomba gukomereza mu turere twa Nyanza na Kayonza doreko ari two dusigaye gukorerwa isuzuma; naho ibizava muri iri suzumabikorwa bikazashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.
  Â
RUTSIRO NDAYEMERA AHO IGEZE MW.ITERAMBERE NARAHAVUKIYE NDAHAZI ARIKO HARI ABASHOMERI BENSHI (ARIKO NIBABYAZWE UMUSARURO).